wex24news

Ibyumba by’amasengesho ntibyemewe mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashimangiye ko ibyumba by’amasengesho no gusengera mu ngo bitemewe mu Rwanda, bwongera kwihanangiriza ababikora ko bazabiryozwa n’amategeko.

Image

Ni mu gihe harimo gusozwa ubugenzuzi bukorwa ku nsengero n’imisigiti byose bibarizwa mu Rwanda ndetse n’ahandi hasengerwa hose, ahagezurwa ko byujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo hirindwe ko byashyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga.

Guhera mu cyumweru gishize, ni bwo byatangajwe ko insengero, imisigiti n’ahandi hasengerwa bisaga 4.000 byafunzwe mu igenzura rimaze igihe kirenga ukwezi.

Insengero zafunzwe nyinshi ni iz’amatorero akorera henshi mu byaro, kubera kutubahiriza ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo zibe inzu zubahisha Imana n’abazisengeramo.

Mu igenzura ryakozwe byagaragaye ko hari ahandi hantu hasaga 108 byagaragaraga ko hashyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga mu gihe bahasengera.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda, Umuyobozi wa RGB Usta Kaitesi yashimangiye ko gufunga insengero n’ahandi hantu hasengerwa hatemewe bigamije guharanira umutekano usesuye w’abasenga.

Yavuze ko ubugenzuzi buzakomeza gukorwa ku buryo buhoraho, asaba abayobozi b’amadini n’amatorero n’indi miryango ishingiye ku myemerere kubafasha bakaba ari bo bikorera ubugenzuzi mbere yo gutegereza ko ubuyobozi buza kubagenzura.

Icya mbere ubugenzuzi buhoraho kandi bugomba guhoraho. Abantu bakwiriye kubidufasha ni abayobozi b’amatorero ubwabo. Muri iki gihugu tugira abantu bashinzwe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko. Bashinzwe gushyira mu mategeko ateganya, twebwe twibutsa amabwiriza, ibyo amategeko asabwa.”

Madamu Kaitesi yashimangiye ko abafungiwe inyubako z’insengero batemerewe kwifungurira ahubwi bakwiye kubanza kubaka ibyo basabwe maze RGB ikabona ikabona kubemerera gufungura.

Ikindi kandi ngo abagifite inyubako barimo kubaka, bazasabwa kubanza kuzuzuza mbere yo kongera kwemererwa gufungura.

Mu gihe abayobozi b’amadini bifuza ko bakomorerwa kugira ngo izo nyubako zibonerwe ubushobozi bwo kuzuzuza, RGB yo ivuga ko abayobozi bakwiye gukoresha ubushobozi n’amahirwe bafite yose bakazuzuza bitabaye ngombwa ko abakirisitu basubira mu nsengero zafunzwe.

Ati: “Barasabwa kuganira n’abakirisitu, nta shyano ryaguye, ishyano ryari ryaraguye kwari ugusengera ahadakwiriye… Inzu itaruzuza ibisabwa ntishobora gufungurirwa.”

Yaboneyeho kwihanangiriza abayobozi bashobora gusaba ruswa muri ibi bihe babeshya abanyamadini ko babafungurira, abahamiriza ko ababigerageza bose bazabiryozwa.

Yavuze ko mu gihe hagiye gusozwa icyiciro cyo kugenzura insengero mu bury bwagutse, igikurikiraho ari ugusesengura ibyavuye mu igenzura kugira ngo n’ahataragezwe hagenzurwe mu maguro mashya.

Aha ngo hazerebwa ibikwiriye kunozwa mu buryo igenzura rya mbere ryakozwe ndetse n’ibyakozwe mu buryo budakwiriye bukosorwe.

Yasabye abumva bararenganye bigereranye n’abandi batafungiwe cyangw abataragerwaho, kugenza make ahubwo bagakora ibyo basabwa n’amategeko. Ati: “Niba bataragera kugomba kubazwa inshingano nk’uko wazibajijwe, wijya guhangana n’ibitaribyo ahubwo hangana n’ibyo ubazwa n’amategeko.”

Yakebuye n’amatorero agaragaramo ibikorwa by’ubuhezanguni no kwigomeka, amacakubiri n’ibindi byose bihabanye n’indangagaciro nyarwanda, yibutsa ko hari ibyo u Rwanda rudashobora kwihanganira ari na yo mpamvu hari imwe mu miryango ishingiye ku myemerere ihagarikwa burundu.

Gahunda y’ubugenzuzi ku nyubako z’amadini n’amatorero, yatangiye guhera mu myaka itanu ishize mu rwego rwo guharanira ituze ry’ahandu hashimirwa Imana.

Leta isaba abaturarwanda gusengera ahantu hatekanye, hasukuye kandi hujuje ibyangombwa byose byorohereza abahasengera kugubwa neza.

Itegeko ryasohotse mu mwaka wa 2018 riteganya ko abayobozi b’amadini n’amatorero bakwiye kuba bafite impamyabumenyi mu by’iyobokamana.

Nyuma y’iri tegeko insengero 700 ziganjemo izo mu Mujyi wa Kigali zarafunzwe, ubu bugenzuzi bukaba bwakomereje mu gihugu hose.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *