wex24news

Igisirikare cya Ukraine cyatangiye gukoresha indege z’indwanyi z’Abanyamerika

Kuri iki Cyumweru, abapilote ba Ukraine batangiye kugurutsa indege z’indwanyi z’Abanyamerika za F-16 mu bikorwa byabo mu gihugu, nk’uko Perezida Volodymyr Zelenskiy yabitangaje, yemeza ko hari hashize igihe kirekire hategerejwe izi ndege z’intambara nyuma y’amezi arenga 29 batewe n’u Burusiya.

Igisirikare cya Ukraine cyatangiye gukoresha indege z'indwanyi za F-16 z'Abanyamerika

Umuyobozi wa Ukraine yatangaje ikoreshwa rya F-16, Kyiv imaze igihe kinini isaba guhabwa, ubwo yahuraga n’abapilote ba gisirikare ku birindiro by’indege ahagaragaye izi ndege ebyiri, mu gihe izindi ebyiri zari mu kirere.

Zelenskiy yagize ati: “F-16 ziri muri Ukraine. Twabikoze. Nishimiye abasore bacu bayobora izi ndege kandi batangiye kuzikoresha mu gihugu cyacu”. Ibi Zelensky yabivugiye ku birindiro Ibiro Ntaramakuru Reuters bitemerewe guhishura aho biherereye.

Umuyobozi mukuru w’ingabo muri Ukraine, Oleksandr Syrskyi yishimiye ko izo ndege zahageze kandi ashimira perezida n’abandi bayobozi kuba barakoze amasaha “24/7” kugira ngo babarinde. Ngo kuhagera kwazo, bizarokora ubuzima bw’abasirikare ba Ukraine.

Syrskyi yanditse kuri Facebook ati: “Ibi bivuze ko benshi mu baduteye bazarimburwa.” “Bisobanura umubare munini wa misile n’indege zikoreshwa n’abagizi ba nabi b’Abarusiya mu gutera imijyi ya Ukraine bizahanurwa.”

Kubona izi ndege ni intambwe ikomeye kuri Ukraine, nubwo bitarasobanuka neza umubare uhari n’ingaruka bizagira mu kuzamura ubwirinzi bwo kirere ndetse no ku rugamba.

U Burusiya bwijeje kwibasira ibirindiro bishobora kwakira izi ndege kandi bwiyemeje kuzisenya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *