Imiryango 14 yo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Kagari ka Cyangugu mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yahoraga itabaza kubera inzu zishaje yabagamo, ubu iri mu byishimo nyuma y’uko yubakiwe inzu zigezweho zifite agaciro ka miliyoni 65 Frw, ikazituzwamo inazisangamo ibikoresho byose byo mu rugo.
Mu bihe bitandukanye aba baturage bakunze kubwira itangazamakuru ko babangamiwe no kuba mu nzu zishaje zatumaga bavirwa bikabije.
Nyuma yo gutaha izi nzu, aba baturage bavuga ko basigaye biyumva nk’abantu ndetse abandi bakavuga ko kuba mu nzu batiyumvishaga ko na bo bazazibamo bibatera kwiyumva nk’abatakiri abasigaye inyuma.
Nyirangirimana Aline ati “Natwe twabaye abantu nk’abandi. Umusaza Kagame yarabikemuye batugira neza, Imana yarabihinduye idushyira imbere mu mateka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko kuba iibazo cyabo cyarahoraga kigaruka byatumye ubuyobozi bufata umwanzuro wo kugikemura mu buryo burambye
Ati “Uyu mwaka rero hanzuwe ko aho gutanga amabati menshi ku bantu na bo basabwa kuba hari icyo na bo bakoze ahubwo hagomba kwibandwa ku kibazo cy’aba kuko cyagumgka kugaruka cyane, ibyo bituma hafatwa umwanzuro wo kububakira inzu zigezweho mu gukemura ikibazo cyabo mu buryo burambye.”
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo inzu zari zishaje ndetse zimwe zarahengamye zasenywe hatangira imirimo yo kubaka izigezweho bari mo ubu zuzuye zitwaye miliyoni 65 Frw.
Buri muryango wahawe inzu igizwe n’ibyumba bitatu na solo ndetse n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ameza na matora.