wex24news

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako mu cyanya cy’inganda i Masoro

Mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’ hafashwe n’inkongi mu masaha ya saa kumi nimwe za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko ayo makuru ari yo inkongi yibasiye imwe mu nyubako yakorerwagamo imyenda.

Ati: “Inkongi yahereye mu gisenge cy’inzu yangiza iyo nyubako n’ibikoresho birimo”.

ACP Rutikanga avuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ryihutira gukora ubutabazi.

Ati : ” Amakuru niyo, ni uruganda rumwe rwafashwe n’inkongi ubutabazi burakomeje. Turimo turakora iperereza kucyateje iyi nkongi”.

ACP Rutikanga avuga ko kugez ubu hataramenyekana umubare w’ibyangijwe niyi nkongi ndetse n’icyayiteye kuko iyi nkongi yafashe iyi nzu mu ma saha yo murukerera nta mukozi uhari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *