Igihugu cya Mali cyatangaje ko giciye umubano wacyo na Ukraine mu bijyanye na politike, nyuma y’uko umwe mu bayobozi bakuru ba Ukraine yemeje ko Ukraine yagize uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyabaye mu cyumweu gishize kigahitana benshi mu ngabo za Mali n’Abarusiya bakorana bya hafi na Mali, nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bwa Mali.
Icyemezo cyo kuba Mali icanye umubano na Ukraine, cyatangajwe kuri Televiziyo y’igihugu ku Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, bikozwe na Colonel Abdoulaye Maïga, Umuvugizi wa Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, avuga ko Mali iciye umubano wayo na Ukraine kandi bihita bijya mu bikorwa ako kanya.
Impamvu y’uko guca umubano, ni uko umuvugizi w’urwego rw’iperereza rya gisirikare wa Ukraine, Andriy Yusov, yagaragaye muri videwo yivugira ko Ukraine yagize uruhare mu gutsindwa kw’ingabo za Mali zifatanyije n’umutwe w’abacanshuro b’Abarusiya wa Wagner mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2024, mu ntambara barimo yo kurwanya abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba, bigatuma ingabo nyinshi za Mali zihasiga ubuzima.
Guverinoma ya Mali, yavuze ko: “ibyo bikorwa bihungabanya ubudahangarwa bwa Mali, ndetse bikaba bifatwa nko gushyigikira iterabwoba mpuzamahanga”.
Radio mpuzamahanga y’Abafaansa ‘RFI’ yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe na Mali nyuma y’umunsi umwe Ambasaderi wa Ukraine muri Senegal atumijwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Senegal, nyuma y’iyo videwo yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko “Ukraine yashyigikiye igitero cy’iterabwoba” cyagabwe mu Majyaruguru ya Mali, nk’uko byemejwe n’urwego rwa dipolomasi rwa Senegal.