wex24news

Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh yeguye anahunga igihugu

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina yeguye ku mirimo ye kandi ava mu gihugu, nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje, mu gihe abantu benshi baguye mu myigaragambyo yaranzwemo urugomo rukabije rutabayeho kuva iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo cyabaho mu myaka irenga mirongo itanu ishize.

Byarangiye Minisitiri w'Intebe wa Bangladesh yeguye anahunga igihugu

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Sheikh Hasina, yavuye mu rugo rwe ajya “ahantu hatekanye” mu gihe abigaragambyaga bakomeje kwigabiza imihanda yo mu murwa mukuru, Dhaka.

Bivugwa ko Minisitiri w’intebe yavuye mu murwa mukuru wa Bangladesh, Dhaka, muri kajugujugu ari kumwe na murumuna we.

Ku Cyumweru, byibuze abantu 90 barapfuye abandi magana barakomereka mu mirwano yabaye hagati y’abapolisi n’ibihumbi n’ibihumbi by’abigaragambyaga muri Bangladesh.

Serivisi za interineti zaciwe burundu amasaha menshi mu gihe cy’urugendo rwiswe “Long March to Dhaka” bahereye kuri Shaheed Minar, urwibutso rw’igihugu mu murwa mukuru.

Umubare w’abafuye urimo n’abapolisi nibura 13, kandi hashyizweho isaha yo gutahiraho mu gihe kitazwi mu gihugu hose kugira ngo hakumirwe urugomo rukomeje.

Sheikh Hasina Wazed ni umunyapolitiki wo muri Bangaladesh akaba yarabaye Minisitiri w’Intebe wa cumi wa Bangladesh kuva muri Kamena 1996 kugeza muri Nyakanga 2001 kandi yongera gusubiraho kuva muri Mutarama 2009.

Ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman, washinze akaba na perezida wa mbere wa Bangladesh.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *