wex24news

mu 2030 imodoka zitwara abagenzi 20% zizaba zikoresha amashanyarazi

U Rwanda mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imyuka mibi yanduza ikirere ruteganya ko mu 2030 ruzaba rugeze ku kigereranyo cya 20% y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Abasesenguzi b’ibijyanye n’ibidukikije ndetse n’abashoramari mu kurwanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’ibinyabiziga, bavuga ko ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari kimwe mu bigabanya imyuka yanduye yangiza ikirere.

Ibinyabiziga nibyo biri imbere cyane mu Rwanda mu kohereza imyuka ihumanya ikirere kuko bifata 34% y’imyuka yose icyoherezwamo, ariko u Rwanda rwatangiye kwakira ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi birimo moto, imodoka z’abantu ku giti cyabo ndetse n’izitwara abantu mu buryo bwa rusange ngo rubirwanye.

Umushoferi, Muhawenimana Janvier, umaze amezi agera kuri atandatu atwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu modoka ikoresha umuriro w’amashanyarazi, yabwiye RBA ko amaze kubona inyungu y’iyo modoka.

Ati “Ntabwo igenda itumura umwotsi ngo yangize ikirere kandi ikiza cyayo ntabwo uzumva urusaku ku buryo ushobora no kwitaba telefone uyirimo, mbese uburyo iteye ntabwo iteye nk’izindi, iminsi ibiri ikoresha umuriro w’ibihumbi 45frw mu gihe izindi ukoze iminsi ibiri ushobora gukoresha ibihumbi 300 Frw.”

Mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ihumana ry’ikirere u Rwanda rufite intego ko 2030 ruzaba rumaze kugera ku kigero cya 20% y’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zikoresha amashanyarazi, moto zikaba ari 30% naho imodoka z’abantu ku giti cyabo zikazaba ari umunani ku ijana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *