wex24news

Novak Djokovic yegukanye Umudali wa Zahabu muri Olempike

Ku nshuro ya mbere, Umunya-Serbia Novak Djokovic yegukanye umudali wa Zahabu mu mikino Olempike muri Tennis nyuma yo gutsinda umunya- Espagne Carlos Alcaraz amaseti 2-0. 

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024, ubera kuri Court Phillipe Chartier mu Mujyi wa Paris.

Muri kimwe cya kabiri, Carlos Alcaraz yasezereye Auger-Aliassime amutsinze amaseti 2-0 (6-1, 6-1) mu gihe Novak Djokovic yasezereye Lorenzo Musetti atsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-2). 

Abakinnyi bombi baherukaga guhura mu mukino wa nyuma wa Roland Garros mu kwezi gushize, icyo gihe Alcaraz yatsinze Djokovic.

Mu mukino utari woroshye Djokovic yatangiranye imbaraga nyinshi atsinda amanota binyuze mu makosa yakorwaga na Alcaraz maze yegukana iseti ya mbere atsinze amanota 7-6. 

Mu iseti ya kabiri, Carlos yagarutse yagabanyije amakosa ariko n’ubundi Djokovic akongera amanota maze yegukana iyi seti atsinze amanota  6-2. 

Umukino warangiye Novak Djokovic atsinze Carlos Alcaraz amaseti 2-0 yegukana umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike muri Tennis ku nshuro ya mbere mu mateka ye mu nshuro eshanu yitabiriye Imikino Olempike.

Novak kandi yabaye umukinnyi wa kane muri Tennis wegukanye umudali Olempike asazwe afite Grand Slam 4 nyuma ya Serena Williams, Rafael Nadal, Andre Agassi na Steffi Graf bari bafite aka gahigo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *