wex24news

REG VC na RRA WVC zegukanye “NSSF KAVC International”

Amakipe ya REG VC mu bagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore ni yo yatwaye irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball “NSSF KAVC International” ryakinirwaga muri Uganda mpera z’i cyumweru. 

Ni imikino yatangiye ku wa Gatanu tariki 2 Kanama isoza Ku cyumweru tariki 4 Kanama 2024, ibera muri Lugogo Indoor Stadium mu Mujyi wa Kampala rikinwa ku nshuro ya 26.

İrushanwa ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 31 aturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, u Rwanda, Sudani y’epfo n’u Burundi.

Amakipe yaturutse mu Rwanda ni yo yaje guhurira ku mukino wa nyuma mu bagabo ndetse no mu bagore nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda ya ¼ ndetse n’iya ½ cy’irangiza.

Mu bagore, Rwanda Revenue yasezereye APR VC muri ½, yaje kwegukana iri rushanwa bigoranye, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Police WVC iheruka kwegukana irushanwa rya Liberation Cup Seti 3-2 (25-21, 16-25, 25-23, 17-25, 15-10).

Mu bagabo, ikipe ya REG yegukanye irushanwa rya mbere muri uyu mwaka ubwo yatsindaga APR VC seti 3-0.

Image

Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda, ikipe ya Kepler yaje gusezererwa na APR VC muri ¼ cy’irangiza mu gihe APR WVC yo yatahanye umwanya wa gatatu itsinze KAVC yo muri Uganda Seti 3-1 (25-16, 21- 25, 25-17, 25- 23).

Mu mwaka ushize 2023 iri rushanwa ryatwawe n’amakipe yo mu Rwanda arimo Police VC mu bagabo na APR WVC mu bagore.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *