wex24news

Twiyemeje kongera umubare w’abaganga, ariko twongera n’ireme ry’ubuvuzi 

Abanyeshuri 54 bo mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi, ku Cyumweru tariki 04 Kanama 2024, barangije amasomo yabo y’icyiciro cya Master’s bari bamaze umwaka biga muri Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.

Abo banyeshuri bagize icyiciro cya cyenda kirangije muri Master of Science in Global Health Delivery (MGHD) bakaba baturuka mu bihugu bya Burkina Faso, Ethiopia, Ghana, Jamaica, Kenya, Liberia, Malawi, Nepal, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Somalia, South Sudan, Uganda, USA, na Zambia.

Byari ibyishimo bikomeye ku miryango yabo, ku bayobozi b’iyo kaminuza, ku banyeshuri bagenzi babo ndetse no ku nshuti zabo, aho bose bari babukereye mu kubafasha kwishimira intambwe bateye nyuma y’umwaka utoroshye bari bamaze biyungura ubumenyi.

Abo banyeshuri barangije amasomo barimo abagore 32 n’abagabo 22, bakaba barimo abigaga ibirebana n’uburinganire n’ubuzima bw’imyororokere (Gender, Sexual & Reproductive Health), gukurikirana ibijyanye n’ubuzima (Health Management), ubuzima bukomatanyije (One Health) ndetse n’abigaga mu ishami rishya ry’ubuvuzi bwo kubaga (Global Surgery).

Nyuma yo kurangiza amasomo yabo, bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo batizigamye mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Urwego rw’ubuvuzi rukunze kuvugwamo umubare udahagije w’abaganga, ndetse n’ubushobozi budahagije, aho usanga hari abakinubira serivisi bahabwa kwa muganga, abandi ugasanga basabwa kujya kwivuriza mu mahanga, aho usanga bihenda imiryango yabo, hakaba n’abo kujya kwivuriza mu mahanga binanira.

Kimwe mu bigaragaza iterambere ry’ubuvuzi mu Rwanda ni uko hari bumwe mu buvuzi byasabaga kujya gushakira mu mahanga ariko ubu busigaye butangirwa mu Rwanda nk’ubwerekeranye no gusimbuza impyiko, ndetse n’ubundi buvuzi bwo kubaga buteye imbere. Ni ubuvuzi bwitezweho gufasha Abanyarwanda, ndetse n’abandi biganjemo abo mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahaye ikaze abarangije muri Kaminuza ya UGHE, ababwira ko hari akazi kenshi kabategereje mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Yavuze ko mu barangije muri iyi kaminuza umwaka ushize harimo abagera ku icumi barimo gukora muri Minisiteri y’Uburezi, kandi ko batanga umusaruro ushimishije. Yanashimye ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi na we yarangije muri iyi Kaminuza, agaragaza ko uburezi itanga budashidikanywaho, dore ko iherutse no kuza muri kaminuza umunani za mbere zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara zitanga uburezi bufite ireme.

Mu gukemura ikibazo cy’umubare w’abaganga udahagije, Minisitiri Nsanzimana yagarutse kuri gahunda u Rwanda rwiyemeje yo kongera umubare w’abize ibijyanye n’ubuganga n’ubuforomo, ku buryo mu myaka itarenze ine iri imbere bazaba bikubye kane.

Ati “Ntitugamije kongera umubare gusa, ahubwo twiyemeje no kongera ireme ry’uburezi n’ubuvuzi dutanga. UGHE turayishimira ko yatangiye kubigiramo uruhare, rero turayizeza ko turi kumwe mu kugera kuri iyo ntego.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity, Prof. Philip Cotton, yavuze ko iyo kaminuza ifite intego yo kubaka Isi aho buri wese n’ufite ubushobozi buciriritse abasha kubona ubuvuzi buteye imbere, aho yaba ari hose. Yavuze ko afitiye icyizere abarangije amasomo yabo ko bazagira uruhare mu kugera kuri iyo ntego.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *