wex24news

Umusirikare niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga mu Amerika

Alma Cooper w’imyaka 22 y’amavuko , ukomoka muri Leta ya Michigan, akaba ari n’umusirikare mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatorewe kuba Nyampinga wa Amerika mu birori byabaye ku Cyumweru, tariki ya 04 Kanama 2024.

Alma Cooper, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gusesengura amakuru [Data Science], yakuye muri Kaminuza ya Stanford University.

Yegukanye iri kamba nyuma yo guhigika abandi 50, bahataniye mu byiciro binyuranye birimo icyo kugaragaza ubwiza wambaye imyenda yo koga cyane iya bikini ‘swimwear competition’ n’ikindi cyiciro aho abarushanwa bagaragaza ubwiza n’imiterere yabo bambaye amakanzu ‘Evening gown competitions’.

Connor Perry ukomoka muri Leta ya Kentucky na Danika Christopherson wo muri Oklahoma ni bo babaye ibisonga bya Alma Cooper.

Ubwo bari bageze mu cyiciro cy’ibibazo n’ibisubizo, Alma Cooper, yabwiye abari bagize akanama nkempuramaka ko ari umukobwa ufite inkomoko muri Afurika no muri Amerika y’Amajyepfo ndetse akaba n’umusirikare wa Amerika.

Ati “Niba hari ikintu ubuzima bwanjye na mama banyigishije, ni uko ibyo ucamo bitagena ahazaza hawe. Ushobora kugera ku ntsinzi binyuze mu gukora cyane.”

Alma Cooper, ni we uzahagararira Amerika, mu irushanwa rya Miss Universe 2024, riteganyijwe kuba mu kwezi gutaha muri Mexico.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *