wex24news

Abantu 40 bahitanywe n’imyuzure mu Gihugu cya Sudan

Abantu 40 bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yibasiye ibice binyuranye mu Gihugu cya Sudan kimaze iminsi cyugarijwe n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi.

Sudan: Hashyizwe hanze imibare y’ibyangijwe n’ibiza bidasanzwe byongeye kwaduka

Ministeri y’Ubuzima muri Sudan yavuze ko imvura nyinshi yateje imyuzure muri Leta zirindwi (7) z’iki Gihugu, isenya inzu 5 575, isiga abaturage benshi badafite aho kwikinga, yangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

Kuva muri Kamena (06) kugera mu kwezi k’Ukwakira (10) Sudan iba ihanganye n’imvura nyinshi iteza ibiza, aho kuva mu  myaka 3 ishize ibiza bimaze guhitana amagana n’amagana y’abaturage, abandi benshi basigara amaramasa.
Imvura imaze iminsi igwa muri iki Gihugu cya Sudan, yanateje umwanda hirya no hino mu Gihugu aho abantu barenga 100 bamaze kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda zirimo iyo gucibwamo yakajije umurego.

Ibi biza biterwa n’imvura biraniyongera, mu gihe iki Gihugu cya Sudan kimaze igihe kirenga umwaka kiri mu ntambara zo kurwanira ubutegetsi hagati y’ingabo z’Igihugu n’abarwanyi bo mu mutwe wa RSF (Rapid Support Force) ufatwa nk’umutwe witwaje intwaro.

Ibi nabyo byatumye abaturage benshi bahasiga ubuzima, abagera hafi kuri miliyoni 10,7 bava mu byabo barahunga, naho abagera kuri miliyoni 2,2 bahungira mu Bihugu by’abaturanyi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *