wex24news

Abarwayi 2 muri 13 bapimwe basanganywe indwara y’ubushita bw’inkende

Mu Karere ka Bugesera  hamaze kugaragara abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende muri 13 bakekwaho iyi ndwara, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Nyamata na Ntarama.

Image

Nkuko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr Jean Marie Vianney Sebajuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Kanama 2024,  abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende ni babiri barimo uri mu Bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama.

Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yagize ati: “Abakekwaho kuba baranduye iyi ndwara ni 13 ariko muri bo twasanzemo babiri gusa barwaye. Ibipimo tumaze gufata mu minsi mike ishize, bigaragaza ko bane muri batanu twasuzumye i Ntarama bataranduye uretse umwe kandi uri gukurikiranwa.”

Yakomeje agira ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.” 

Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yavuze ko mu minsi ishize hari abaturage 13 bakekwagaho kuba baranduye iyi ndwara ariko muri bo hamaze kugaragara abo babiri  bahise bashyirwa mu kato ndetse abandi barakurikiranwa n’ibigo nderabuzima.

Yagize ati: “Turi kugenda tugafasha abaturage kubasuzuma [sample] ku bigo nderabuzima kuko ikipe y’ibitaro yarabihuguriwe ndetse ihabwa ibikoresho byabugenewe byaturutse muri Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu kandi iminsi itarenze ibiri ibisubizo biba byabonetse.”

Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yavuze ko hakiri ikibazo cy’ibyumba bike bihari biri gushyirwamo abakekwaho kuba baranduye iyi ndwara biri gutuma bifashisha ibigo nderabuzima kandi ko ibyumba ari bito.

Yagize ati: “Ibitaro bifite ibyumba bito kandi bike ariko turi kwifashisha ibyumba byo ku bigo nderabuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara kuko ihari kugira ngo bafate ingamba zo gutandura no kuyikwirakwiza mu bandi.

Yagize ati: “Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata buvuga ko buri kuvura abarwaye iyi ndwara bukoresheje imiti y’amantibiyotike, placetamol zigabanya umuriro, ibyo kunywa byifashishwa mu kurwanya umwuma bishobora guterwa n’ibiheri (Hydratation), imiti igabanya kwishimagura cyangwa kocyerwa n’indi miti gakondo ishobora kuzajya yifashisha mu kuyoga [Ntibarahabwa umurongo wayo]. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *