wex24news

Abasirikare 634 batojwe n’Ingabo z’u Rwanda basoje imyitozo

Abasirikare 634 mu Ngabo za Repubulika ya Santarafurika (FACA), kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, basoje imyitozo ya gisirikare batojwemo n’Ingabo z’u Rwanda nk’umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ni icyiciro cya kabiri cy’abasoje amahugurwa agezweho ya gisirikare abafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo, aho mu kwezi k’Ugushyingo 2023 hasoje abandi basirikare 512.

Ubwo basozaga ayo mahugurwa ya gisirikare mu mwaka ushize, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje kurushaho gutanga umusaruro, cyane ko amahugurwa ya gisirikare yiyongera ku kuba Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga umusanzu ntagereranywa mu kugarura amahoro n’umutekano birambye.

Kuri uyu wa Mbere nabwo Perezida Touadéra ni we wari umushyitsi mukuru, akaba yari agaragiwe n’abandi bayobozi mu bya Politiki ndetse n’ab’igisirikare cya Santarafurika mu birori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Kassai giherereye mu nkengero z’Umurwa Mukuru Bangui.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka Maj. Gen. Vincent Nyakarundi ni we wahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda muri uwo muhango wabaye mu buryo bubereye ijisho.

Maj. Gen. Nyakarundi yitabiriye ibyo birori mu gihe ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu akabashimira ubwitange bagira mu gusohoza inshingano bahawe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’izavutse mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Yabagaragarije kandi uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo, aboneraho kubashishikariza kurushaho  kuzuza inshingano zabo kinyamwuga.

U Rwanda rwohereje ingabo za mbere muri Santarafurika mu mwaka wa 2014, kuri ubu icyo gihugu kikaba kibarurwamo abasirikare basaga 2.000 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Mu byo bashinzwe harimo gucungira umutekano abasivili, kurinda abayobozi bakuru b’Igihugu uhereye kuri Perezida Faustin-Archange Touadéra, abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ingenzi mu gihugu birimo n’Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya M’Poko.

Uretse aboherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, ku bufatanye bw’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri icyo gihugu mu rwego rwo guhangana n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba byibasiraga ingabo na Polisi boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ku ikubirito mu mpera z’umwaka wa 2020, u Rwanda rwohereje abasore n’inkumi 300 babarizwa mu mutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda (Special Forces), uyu munsi muri icyo gihugu hakaba habarizwa abarenga 1200.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *