wex24news

abasirikare ba amerika bakuwe muri Niger

Minisiteri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yamaze gucyura abasirikare bayo 200 bari basigaye muri Niger.

Niger Base

Iby’iki cyemezo byatangajwe ku wa 5 Kanama 2024.

Ibi bibaye nyuma y’uko abasirikare bagera kuri 800 bavanywe ku kigo cya gisirikare mu murwa mukuru wa Niger, Niamey muri Nyakanga 2024. Aba 200 bakuweyo akaba aribo bari basigaye ku kigo kinini cya Agadez mu majyaruguru ya Niger.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo muri Amerika rivuga ko “gukura abasirikare ba Amerika ku kigo cya gisirikare cya 201 i Agadez muri Niger birarangiye”.

Biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere Amerika izaba yamaze no gukura muri Niger ibikoresho byayo bya gisirikare bisigayeyo.

Kuvana abasirikare ba Amerika muri Niger ni icyemezo cyafashwe na Leta ya Niamey kubera ubwumvikane buke n’iki gihugu bwavutse nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *