wex24news

Donald Trump wahamijwe ibyaha birimo n’inyandiko mpimbano 

Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika rwateye utwatsi ubusabe bw’Intumwa ya Leta ya Missouri, yasabye ko ruhagarika itangazwa ry’igihano Donald Trump azafatirwa n’inkiko kuko bibangamiye uburenganzira bw’abatora kandi byamugiraho ingaruka mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Urukiko rw’Ikirenga rwabitangaje rusubiza icyifuzo cy’intumwa nkuru ya Leta ya Missouri, Andrew Bailey yagaragaje ko gutangaza ibihano Trump yahawe n’urukiko rw’i New York byatuma hari aho atabasha kwiyamamariza.

Trump yahamijwe ibyaha 34 by’inyandiko mpimbano byose bifitanye isano n’amafaranga yishuye Stormy Daniels ngo atazamuvamo nyuma y’uko bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Abacamanza Clarence Thomas na Samuel Alito batangaje ko iyo intumwa nkuru ya Leta ya Missouri Andrew Bailey itanga ikirego cyari kwakirwa ariko bidasobanuye ko cyari guhita gihindura icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Aljazeera yanditse ko Bailey asaba kudatangaza ibihano bya Trump kuko bikozwe bishobora kumubangamira mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’umukandida uhataniye umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse binashoboka ko byamubera inzitizi mu gukora ingendo.

Yavuze ko icyemezo cyafashwe cyo kubuza Trump kuvuga ku bashinjacyaha mu ruhame, abacamanza n’imiryango yabo bikwiye kuvanwaho kuko bizatuma abaturage batumva umukandida ku ngingo zimwe na zimwe.

Intumwa nkuru ya Leta ya New York, Letitia James yo yatangaje ko urubanza ruri mu rukiko rwo ku rwego rwa Leta ariko nta kibazo Leta zombi zifitanye ku buryo Urukiko rw’Ikirenga rwakwitabazwa.

Biteganyijwe ko urukiko ruzatangaza igihano Trump azahabwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *