wex24news

Douglas Emhoff yateye utwatsi ibirego by’uko yateye inda umukozi we wo mu rugo

Douglas Emhoff, umugabo wa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Hariss, yanze kugira icyo avuga ku makuru amaze iminsi amuvugwaho bamwe bafataga nk’ibihuha by’uko yigeze guca inyuma umugore we wa mbere, akaryamana n’umukozi wabarereraga umwana ndetse akamutera inda.

Doug Emhoff

Hashize iminsi hanze hagiye amakuru avuga ko, Douglas Emhoff, yaciye inyuma umugore we wa mbere, Kerstin Emhoff, hamwe n’umukozi wabo wo mu rugo witaga ku bana ndetse ngo aza kumutera inda.

Ayo makuru amaze igihe atangazwa n’ibinyamakuru birimo Daily Mail yavuze ko yakoze iperereza kuri ayo makuru, birangira inshuti ya hafi y’uwo mukozi wo mu rugo, yemeje ko koko byabaye.

Startling revelation: Kamala Harris' husband Dough Emhoff cheated on first wife Kirsten, impregnated nanny. Will it impact her campaign?

N’ubwo benshi batemeye aya makuru byaje kugaragara ko ibihuha bishobora kuba bifite ishingiro aho Douglas ubwe yagarutse kuri byo mu itangazo yatanze mu buryo bwihariye ku kinyamakuru cya CNN nyuma y’amasaha make Daily Mail isohoye inkuru yayo.

Yagize ati, “mu gihe cy’ugushyingirwa kwanjye kwa mbere, Kerstin nanjye twahuye n’ibibazo bitoroshye kubera imyitwarire yanjye. Narabyemeye kandi mu myaka yakurikiyeho twabanye nk’umuryango turabikemura ndetse turushaho gukomera.”

Nubwo Douglas Emhoff atabyemeye, ntiyigeze anavuga ko aya makuru ari ikinyoma.

CNN yavuze ko yabajije umuvugizi wa Kamala Harris niba bahakana ibivugwa mu nkuru y’ikinyamakuru Daily Mail, umuvugizi wa Harris yanga kugira icyo abivugaho.

Kerstin Emhoff with her former husband and their daughter Ella

Ubu Douglas abana na Kamala Hariss bahuye mu mwaka wa 2013, imyaka itanu Douglas atandukanye na Kerstin.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *