wex24news

Guverinoma yagabanyije imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe biva mu mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka mu misoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, igabanya amahoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga birimo umuceri, isukari n’ibindi bicuruzwa byinjira mu gihugu, ariko izamura amahoro ku myenda n’inkweto bya caguwa.

Mu ngengo y’imari ya miliyari 5,690.1 Frw yagenewe umwaka wa 2024/2025, amafaranga aturuka imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo byihariye 87% by’ingengo y’imari yose. Ni mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’amahoro cyahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 Frw, bihwanye na 54%.

Kugira ngo bigerweho, Guverinoma yateganyije impinduka zikomeye mu misoro “hagamijwe gufasha abaturage kubona ibikenerwa by’ibanze, guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda no guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki, kwihutisha no gushyigikira gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’ibibazo byabayeho mu bukungu mpuzamahanga, no guteza imbere gahunda z’ubukungu zirengera ibidukikije”.

Ni ingingo zigaragara mu gitabo gisobanurira abaturage imiterere y’ingengo y’imari ya 2024/2025, cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN.

Ubworoherezwe ku binyabiziga by’amashanyarazi na Hybrid bwongerewe igihe

Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya zeru.

Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kwihutisha gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga. Iki cyemezo kikaba gisuzumwa buri mwaka.

Ikindi cyemezo gikomeye ni ugusonera umusoro ibikoresho by’ubwubatsi, binyuze muri gahunda ya Manufacture and Build to Recover Program (MBRP), aho aya mahirwe yongerewe igihe kugeza mu Ukuboza 2024.

Ubwo bworoherezwe ahanini bwashyizwe ku bikoresho by’ubwubatsi byinjizwa mu gihugu bitaboneka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kimwe no ku bikoresho by’ubwubatsi bituruka imbere mu gihugu, no kugabanya umusoro ku musaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Ku rundi ruhande, imodoka zatumijwe mu mahanga zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu angana na 25% hamwe n’imisoro yose kugera ku gaciro k’ibikoresho, ubwishingizi n’ubwikorezi (CIF) bifite agaciro kagera ku 60,000 $. Iziirengeje 60,000 $ zo ntizirebwa n’iyi ngingo.

MINECOFIN ikomeza iti “Mu gihe cyo kwakira inama zikomeye no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, ubworoherezwe ku modoka zirengeje agaciro ka 60,000 $ buzongerwa, kugirango zibashe kuboneka zihagije”.

Umuceri uzishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 45% cyangwa $ 345/MT aho kuba 75%. Isukari izishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 25% kuri 70,000 MT aho kuba 100% cyangwa $ 460/MT.

Ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu bigenewe Isoko ry’Inzego zishinzwe umutekano (AFOS) byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Imashini nini (Road Tractors for Semi Trailers) zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 10%. Imodoka zitwara ibicuruzwa bifite uburemere burenze Toni 5 ariko butarenze Toni 20 zizishyura ku gipimo cya 10% aho kuba 25%; Imodoka zitwara ibicuruzwa bifite uburemere burenze Toni 20 zizishyure amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Bisi zitwara abantu barenze 25 zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo 10% aho kuba 25%. Imodoka zitwara abantu 50 kuzamura zo zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya cya 0% aho kuba 25%.

Imashini zo mu nganda n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu gukora imyenda n’inkweto bizishyura amahoro ku gipimo cya 0% aho kuba 10% cyangwa 25%. Ibikoresho by’itumanaho byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Ni mu gihe urutonde rw’ibikoresho by’ibanze bizemezwa, bikoreshwa mu nganda, bizishyura umusoro ku gipimo cya 0% aho kuba 10%, 25% cyangwa 35%.

Ibikoresho bifasha mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (smart cards, point of sale, cash registers, na cashless machines) byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Amavuta atunganyije yo guteka yo azishyura umusoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu ku gipimo cya 25% aho kuba 35%.

Imyenda yambawe izishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu angana na $2.5/kg aho kuba $0.4/kg cyangwa 35% iyo bibaye byinshi, mu gihe inkweto zambawe zizishyura $5/kg aho kuba $0.4/kg cyangwa 35% iyo bibaye byinshi.

Ibicuruzwa bifite ubuso bw’icyuma cyangwa ibyuma byoroshye, byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 10%.

Mu guteza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’, bimwe mu bicuruzwa bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gihugu cya 35% aho kuba 25%, mu gihe ibikoresho by’ibanze byabyo bizajya byinjira mu gihugu bidashinzwe imisoro “hagamijwe kurengera abakorera ibintu imbere mu gihugu”, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Imari.

Ibi bicuruzwa ni inzugi, amadirishya, n’ibizingiti byabyo, amatibe y’ibyuma, ingorofani, amasakoshi afite igice cya pulasitiki cyangwa ibikoresho by’imyenda.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyashoboye gukusanya miliyari 2,619.2 Frw, bihwanye na 99.3% by’intego ya miliyari 2,637.1 Frw. Umusoro wabashije gukusanywa ugize 51.2% by’ingengo y’imari yose, bivuye kuri 48.9% by’umwaka wawubanjirije.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *