wex24news

Igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kwinjira muri Sena y’u Rwanda cyongerewe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yongereye igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kuba Abasenateri mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nzeri 2024.

Ibi byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Kanama 2024, ku mbugankoranyambaga zitandukanye za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Gutanga kandidatire byari byatangiye ku wa 31 Nyakanga 2024, bigomba gusozwa ku wa 6 Kanama 2024 ariko icyo gihe cyongerewe bityo iki gikorwa kikazageza ku wa 11 Kanama 2024.

Ayo matora ateganyijwe muri Nzeri 2024 hagamijwe gutora Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga.

Ubusanzwe Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu inteko itora igizwe n’abagize Biro y’Inama Njyanama z’Imirenge ya buri Karere kagize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali, n’abagize Inama Njyanama z’Uturere dufite ubuzima gatozi n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande Inteko itora Umusenateri umwe utorwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta igizwe n’abarimu n’abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta mu gihe utorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga igizwe n’abarimu n’abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.

Umuntu wifuza kuba umukandida ku mwanya w’Abasenateri batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu no ku w’Abasenateri batorwa muri Kaminuza n’amashuri makuru ashyikiriza Komisiyo, ku giti cye, kandidatire ye mu nyandiko ebyiri zisa ziriho umukono cyangwa igikumwe bye agaragaza aho ashaka gutorerwa.

Mu bisabwa muri kandidatire ku mwanya w’umusenateri harimo icyemezo cy’uko umuntu yakoze imirimo yo mu rwego rwo hejuru muri Leta cyangwa urw’abikorera n’impamyabumenyi nibura y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza cyangwa ihwanye na yo iriho umukono wa noteri.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 26 Kanama 2024, bisozwe ku wa 14 Nzeri 2024.

Biteganyijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena azaba ku wa 16 Nzeri 2024.

Amatora azatangira saa tatu asozwe saa saba z’amanywa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *