wex24news

Kamala Harris aratangaza uzamubera visi perezida natsinda amatora

Byamenyekanye ko Tim Walz uyobora Leta ya Minnesota na Josh Shapiro uyobora iya Pennsylvania, ari bo ba nyuma bashobora gutoranywamo uzafatanya na Kamala Harris mu kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu matora ateganyijwe ku wa 05 Ugushyingo 2024.

USA: Kamala Harris aratangaza uzamubera visi perezida natsinda amatora

Uzatoranywa kandi ni we uzaba Visi Perezida wa Amerika mu gihe Harris yaba atorewe kuyobora iki gihugu kigizwe na leta 50.

Bivugwa ko Harris usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika kuri uyu wa 06 Kanama 2023 ari bwo aza kugaragaza uwo yahisemo uzamwungiriza nk’uko Reuters yabyanditse.

Harris araba ari muri Kaminuza ya Temple yo muri Leta ya Philadelphia

Kuri uyu wa 05 Kanama 2024, Kamala Harris yavuze ko azi neza ko abamushyigikiye bashaka kumenya uwo bazifatanya mu kwiyamamaza, ariko yemeza ko bashonje bahishiwe.

Ati “Ndabizi ko mushaka kumenya uwo twazakorana nka Visi Perezida muri White House mu gihe twaba dutsinze. Nubwo ntarafata icyemezo cya nyuma ariko nzi neza ko abantu banshyigikiye namwe muba mugomba kumenya ikiri gukorwa.”

Guhitamo uzamwungiriza ni cyo cyemezo gikomeye Harris ari bube afashe, ari yo mpamvu agomba kwitonda kuko uwo azatoranya ari we uzamufasha guhangana byeruye na Donald Trump wamaze guhitamo Senateri James David Vance.

Uretse Shapiro na Walz abandi bitekerezwa ko bashobora gutoranywamo uwaba Visi Perezida wa Harris, barimo Umusenateri wa Leta ya Arizona witwa Mark Kelly, Pete Buttigieg usanzwe ari Minisitiri w’Ubwikorezi, Andy Beshear uyobora leta ya Kentucky na J.B. Pritzker uyobora iya Illinois.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *