wex24news

Rude Boy yatagaje ko Impanga ye yamugambaniye kugira ngo afunge

Umuhanzi w’Umunyanigeriya, Rude Boy wamamaye mu itsinda rya P-Square n’impanga ye, Mr P, yavuze ko uyu muvandimwe we yashatse kumugambanira na mukuru wabo (Jude Okoye) ku nzego zishinzwe kugenzura ikoreshwa nabi ry’umutungo muri Nigeria, EFCC kugira ngo batabwe muri yombi.

Itsinda rya P-Square na mukuru wabo (uri hagati) ubwo bitabiraga ibihembo bya BET Awards mu 2010

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Radio, City FM ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba aba bavandimwe bombi barongeye gutandukana nk’itsinda nyuma y’uko mu 2021 bari batangaje ko bongeye kwiyunga ndetse ko bagaruye itsinda P-Square.

Aba bavandimwe mu 2021 bari batangaje ko bongeye kwiyunga

Iri tsinda ryasenyutse mu 2016, ariko buri wese mu 2017 aba aribwo atangira ibikorwa by’umuziki ku giti cye, mu 2021 nibwo hatangiye kugaragara ibimenyetso bica amarenga ko aba bombi bashobora gusubirana.

Mu Ugushyingo 2021 nibwo hagiye amakuru yabaye impamo yemejwe n’aba bavandimwe bombi ko habayeho kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka dore ko ibibazo byatumye batandukana, Peter Okoye yigeze kubwira itangazamakuru ko mukuru wabo Jude Okoye, wari ushinzwe kubareberera inyungu ndetse akanabatunganyiriza indirimbo ari we uzana umwuka mubi mu itsinda.

Peter Okoye wafatwaka nk’umuyobozi w’itsinda ryabo yongeye kujya mu itangazamakuru avuga ko atagikeneye kongera kuba umwe mu bagize itsinda rya P-Square ndetse ko yamaze no kwandikira umunyamategeko wabo Festus Keyamo amumenyesha ko asezeye.

Kongera kwiyunga kw’aba bombi mu 2021, kwahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 bari bamaze bavutse. Ndetse hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe we (Paul) yagiye kubagurira ibikinisho. Icyo gihe umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita ‘Uncle Papa’.

Peter yagiye ashinja mukuru wabo, Jude Okoye kuzana umwuka mubi mu itsinda

Yakomeje avuga ko impanga ye Peter yamusabye ko batashyira ku karubanda ibijyanye n’amacakubiri yabo, gusa avuga ko icyo ari icyemezo atishimiye kubera ko hari abazatangira kumwita umuntu mubi niyongera guhitamo kongera gukora umuziki ku giti cye.

Paul agira ati: “Iyo ntangira gukora njyenyine, bazatangira kunyita umuntu mubi niyo mpamvu nkeneye gutangira kuvuga ikizaba kibiteye kugirango abafana bamenye ibibaye.”

Iyi alubumu itarabashije gusohoka, Paul yatangaje ko hari indirimbo yari yaranditse ku rwego rwa 99% zagombaga kuvanwamo izizakorwa zigashyirwa kuri iyo alubumu iyo bakomeza gahunda yo gukorera hamwe nk’itsinda.

Iri tsinda ry’impanga ryamamaye mu ndirimbo ‘E No Easy’ bahuriyemo na J. Martins, ‘Chop My Money’ bakoranye na Akon na May D, ‘Beautiful Onyinye’ bahuriyemo na Rick Ross n’izindi zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *