wex24news

Umugabo yajyanywe mu nkiko azira gukoresha ibikangisho kuri Kamala Harris

Umugabo witwa Frank Carillo wo muri Leta ya Virginie, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajyanywe mu nkiko azira gukoresha ibikangisho kuri Visi Perezida w’icyo gihugu, Kamala Harris, abinyujije ku mbugankoranyambaga.

Image

Frank Carillo w’imyaka 66, yarezwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize bitewe n’ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Gettr nyuma y’uko Kamala Harris atangiye ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu ahagarariye ishyaka ry’Aba-Democrates, asimbuye Joe Biden wikuye muri urwo rugendo.

Frank Carillo yanditse avuga ko Kamala Harris azicuza naramuka agerageje ibikorwa byo gushaka kuba Perezida nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego yatanzwe mu rukiko.

Uwo mugabo kandi yongeye kugaragaza ko Kamala Harris akwiye kotswa igitutu kandi ko nihataboneka umuntu ubikora we azabyikorera ku giti cye.

Ati “Kamala Harris agiye kwicuza naramuka agerageje kuba perezida. Akeneye kotswa igitutu kandi nzabyikorera ubwanjye niba nta wundi wabikora.”

Abagenzacyaha bagaragaje ko ibyo uwo mugabo yakoze yari abizi kandi abigambiriye gutera ubwoba bwo kuba yagirira nabi undi.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ubundi butumwa bwinshi bwagiye bwandikwa na Carillo akoresha ibikangisho n’imvugo zisesereza.

Mu butumwa bwinshi uwo mugabo yanditse harimo ubwo yanditse ku wa 27 Nyakanga 2024 nyuma y’iminsi mike Joe Biden yikuye mu ihatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Muri ubwo butumwa yagiye yandika harimo ubutuka Perezida Joe Biden n’Umuyobozi wa FBI Christopher Wray.

Igitabo cy’amategeko ahana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kigaragaza ko gukoresha ibikangisho kuri Perezida, Visi Perezida n’abandi bayobozi bakuru bihanishwa nibura igifungo gishobora kugera ku myaka itanu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *