wex24news

Abasirikare b’u Rwanda muri Santarafurika bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika bagaragaje umunezero batewe no kuba Perezida Paul Kagame yarongeye gutsinda amatora yo gukomeza kuyobora u Rwanda. 

Image

Abo basirikare babigarutseho ubwo bahuraga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka (ACOS) Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika Maj Gen Zépherin Mamadou ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024. 

Abo basirikare bakambitse i Bimbo mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Bangui, ni aboherejwe muri Repubulika ya Santarafurika ku bw’amasezerano ibihugu byombi bifitanye. 

Mu ijambo yagejeje kuri izo Ngabo z’u Rwanda, yabashyikirije intashyo z’ubuyobozi bukuru bwa RDF n’ishimwe ry’ukwiyemeza n’umurava bashyira mu kazi bakorera kure y’imiryango yabo. 

Yashimangiye agaciro ntagereranywa ko gukomeza kuvugana n’imiryango yabo basize mu Rwanda, mu guharanira ko iyo miryango ikomeza kugira ubuzima bwiza. 

Nanone kandi yabashishikarije gukomeza kwimakaza ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu nshingano bafite zo gucungira umutekano abasivili n’ibyabo muri Repubulika ya Santarafurika nk’uko basanzwe babikora mu Rwanda. 

Ubwo abasirikare na bo bahabwaga mwanya wo kuvuga, ni ho batoboye bagaragaza umunezero batewe no kumva inkuru y’uko Perezida yongeye gutorerwa kuyoora u Rwanda ku ntsinzi idashidikanywaho. 

Abasirikare boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika baboneyeho kwizeza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda  ko bazakomeza kuzuza inshingano neza muri iki gihugu biherejwemo. 

Maj. Gen. Zépherin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Santarafurika, na we yagarutse ku musanzu ntagereranywa w’Ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye by’umwihariko binyuze mu masezerano cyasinyanye n’u Rwanda. 

Yakomoje kandi no ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda rwatanze umusaruro mu nzego zose, zirimo urwa gisirikare nyuma yo guhaharika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboneraho gushimangira ko igihugu cye cyiteguye kwigira kuri ubwo binararibonye. 

Yashimiye abasore n’inkumi u Rwanda rwaboherereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, yemeza ko bashomwa cyane n’abaturage ba Santarafurika. 

Ati: “Abaturage b’iki gihugu barishima igihe cyose bababonye, atari aboherejwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi gusa ahubwo n’aboherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye MINUSCA. Bityo rero dushimira imbaraga mubishyiramo, kandi tubasaba gukomeza gukurikiza umurongo utangwa n’Abakuru b’Ibihugu bacu.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *