wex24news

abayobozi bashinjwa kubeshyera umuturage ko yibye ihene

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye iregwamo abantu barindwi barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, babeshyeye umuturage ko yibye ihene.

Abo barimo Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, Rugigana Pacifique, Umuyobozi w’Umudugudu wa Uwaruraza, Ngiramahirwe Isaac, Ntakobagira Viateur wari ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu, Nzabahimana Gratien, Nikuze François, na Ngirinshuti Placide bari ba mutwarasibo ndetse n’umuturage witwa Nyandwi Edouard.

Bakurikiranyweho ibyaha bitanu ari byo itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, kurega undi umubeshyera no guhohotera uwatanze amakuru.

RIB igaragaza ko abo bantu bafunzwe, bacuze umugambi wo kugambanira umuturage bamubeshyera ko yibye ihene kugira ngo babone uko bamwikiza kuko yatangaga amakuru ku mikorere idahwitse bari bafite irimo gukingira ikibaba abantu bubaka mu kajagari.

Bahisemo gukora inyandiko itavugisha ukuri igaragaza ko uwahohotewe yibye ihene, bamufungirana mu biro by’Akagari hamwe n’ihene. Iyo hene yari uy’umuturage ufunganywe na bo (wabeshye ko iyo hene ari iye kandi yaravuye kwa Mudugudu).

Ibyo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara mu Mudugudu w’Uwaruraza tariki ya 30 Nyakanga 2024.

Dosiye y’aba bafashwe yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 06 Kanama,2024.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Bumbogo.

Icyaha cy’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoreha indandiko mpimbano na byo bihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3Frw na miliyoni 5 Frw.

Icyaha cyo gukibita cyangwa gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.

Hari kandi icyaha cy’ihanwa ry’umuntu uhohotera uwatanze amakuru gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Miliyoni 1Frw na miliyoni 2 Frw, mu gihe kurega umuntu umubeshyera bishobora guhanishwa igifungo cy’amezi abiri ariko kitarenze atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yakebuye abayobozi bafite imyitwarire nk’iyo yo guhohotera abaturage, yibutsa ko mu mategeko nta hantu na hamwe hari igihano cyo gukubita cyangwa kwihanira.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umuyobozi ukwiye kujya mu bikorwa nk’ibyo. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko uzabifatirwamo azashyikirizwa ubutabera.”

RIB kandi yashimye abaturage batanze amakuru ndetse bakagaragaza kudashyigikira imikorere mibi nk’iyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *