wex24news

Eddy Kenzo yashimiwe imbere ya Perezida Museveni

Umuhanzi Eddy Kenzo akaba n’umugabo wa Minisitiri Phiona Nyamutooro akomeje kuva mu bwiza ajya mu bundi kuko yashimiwe n’umukunzi we imbere ya Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.

Image

Ni ibyabereye mu gitaramo cyo gushimira cyateguwe na Minisitiri w’Ingufu n’Iterambere ry’Amabuye y’Agaciro Phiona Nyamutooro cyabereye aho avuka mu Karere ka Nebbi gaherereye mu majyaruguru ya Uganda.

Ni ibirori Nyamutooro yavuze ko bigamije gushimira abantu bose bagize uruhare mu iterambere rye barimo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe, umushyitsi mukuru akaba yari Perezida Museveni.

Ubwo yashimiraga Nyamutooro yageze aho ashimira umugabo we Eddy Kenzo avuga ko ari uw’ingenzi kuko yamuteye imbaraga.

Yagize ati: “Nyakubahwa nyemerera nshimire umugabo wanjye nkunda, mu rugendo rwanjye rw’imyaka itanu nanyuzemo, nahuye na we ndi umukobwa muto ufite inzozi nini, zose yazigize impamo akomeza kumfasha anshishikariza ku gukora cyane kandi neza biruseho.”

Muri ibyo birori akari ku mutima wa Eddy Kenzo kasesekaye ku munwa, maze ashimira Imana yabakijije impanuka yigeze gukora mu 2021 ubwo yari kumwe na Nyamutooro.

Yagize ati: “Byari ku munsi nk’uyu mu 2021 ubwo Imana yadukijije impanuka yari igiye kudutwara ubuzima, ariko ku bw’impuhwe zayo njye n’umugore wanjye Phiona Nyamutooro wari umukunzi wanjye icyo gihe twabayeho ndetse n’abo twari kumwe.”

Mu ijambo rye Perezida Museveni yavuze ko ari umugisha ku gihugu no ku ishyaka rya NRM kunguka abato bafite intego zagutse nka Phiona Nyamutooro.

Eddy Kenzo yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe mu Karere ka Nebbi aho umugore we afite inkomoko kandi ko azahora abasusurutsa.

Mu gihe ubukwe bw’aba bombi bwegereje umuhanzi Eddy Kenzo yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko agiye guhindura idini kimwe mu byo yasabwe n’ababyeyi ba Nyamutooro.

Aba bombi basanzwe bafitanye umwana, wiyongera ku mukobwa umuhanzi Eddy Kenzo asanzwe afite yabyaranye na Rema Namakula.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *