wex24news

Idrissa wari wumvikanye na Kiyovu yasinyiye Muhazi

Nyuma yo kumvikana na Kiyovu Sports ndetse akayikoramo imyitozo, Niyitegeka Idrissa wakiniraga Gasogi United, yasinyiye Muhazi United.

Ikipe ya Muhazi United yo mu Karere ka Rwamagana, ikomeje kubaka ibyayo bucece, igamije kuzatungurana muri shampiyona.

Kuri uyu munsi ni bwo iyi kipe iterwa inkunga n’Intara y’i Burasirazuba, yasinyishije Niyitegeka Idrissa amasezerano y’imyaka ibiri.

Idrissa yari yumvikanye na Kiyovu Sports ndetse anayikoramo imyitozo ariko byarangiye ayiteye umugongo.

Muhazi United kandi yaherukaga gusinyisha Babua Samson, Kubwimana Cédric n’abandi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *