wex24news

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje imyitozo 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Mubarakh Muganga, yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ihanitse ya gisirikare yakorwaga na brigade y’ingabo zirwanira ku butaka.

Ni ibirori byabereye mu Kigo cy’imyitozo Njyarugamba cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo. 

Abasirikare basoje amasomo ni abamaze igihe cy’amezi atandatu mu myitozo ihanitse ya gisirikare bakoze ubutadohoka, aho bongerewe ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no gucunga umutekano wo ku butaka mu buryo bugezweho kandi bw’umwuga. 

Image

Iyo myitozo ya gisirikare yagarutse ku nzego zitandukanye harimo gukarishya ubuhanga mu kumasha (kurashisha intwaro zitandukanye), uburyo bwo gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba, kuyobora no gufata mu nshingano ibikorwa bya gisirikare, imikino njyarugamba, imyitozo ngororamubiri  ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byo kumanuka ku migozi no mu mitaka. 

Umunango wo gusoza imyitozo wagaragajwemo ubumenyi n’ubuhanga Ingabo z’u Rwanda zungutse mu gihe cy’amezi atandatu. 

Abitabiriye uwo muhango banyuzwe n’ibikorwa byuje ubuhanga n’ubunararibonye beretswe mu nzego zose z’amahugurwa yahawe iyo brigade y’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku bitaka. 

Batashye badashidikanya ku bushobozi n’imyiteguro bafite mu guhangana n’icyahungabanya umutekano cyose. 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *