wex24news

Iran yiyemeje kwihohera kuri Israel

Iran izihorera kuri Israel, igihugu giherutse kuyikora mu jisho, kikica Ismail Haniyeh wari Umuyobozi wa Politiki wa Hamas, umutwe umaze amezi hafi 10 mu ntambara n’Ingabo za Israel.

Israel ntiremera ko yagize uruhare muri urwo rupfu, gusa ibi ni nka rya banga rizwi na bose kuko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuze ko hari amahirwe menshi ko Israel ari yo yakoze iki gikorwa.

Iran rero yanze kubyemera, isezeranya ko izihorera, ariko uku kwihorera nako gushobora kubyara ibindi bibazo bikomeye birimo n’uko havuka intambara hagati y’ibihugu byombi, cyane ko Israel yasezeranyije Iran ko niramuka igabye ibitero ku baturage, izahura n’akaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *