Ubuyobozi bw’ikipe ya Namungo yo muri Tanzania bwatangaje ko ari iby’agaciro kugira mu ikipe umukinnyi nka Meddie Kagere kuko hari kinini afasha mu mikinire, cyane cyane mu bijyanye no gusatira izamu.
Iyi kipe yabitangaje nyuma yaho uyu Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ahawe amasezerano y’umwaka akinira Namungo yajemo muri Mutarama nk’intizanyo ya Singida Fountain Gate na yo ibarizwa muri iki gihugu.
Umuyobozi w’iyi kipe Ally Suleiman akaba yabisobanuriye abafana ubwo yabatangarizaga ko Meddie Kagere bahisemo kumugumana.
Yagize ati “Nta muntu n’umwe utazi ubushobozi bwa Kagere ndetse n’icyo amariye ikipe. Iyi ni yo mpamvu twahisemo kumwongerera amasezerano ubwo ayo yari afite yari arangiye. Mbega twavuga ko twishimiye kugira rutahizamu nka we umwaka utaha.”
Uretse Suleiman, umutoza wa Namungo Mwinyi Zahera na we yavuze ko ari we wabwiye ubuyobozi gusinyisha Kagere kuko hari icyo yamubonyemo mu mezi atandatu yari amaze abakinira. Ati “Turifuza kubaka ikipe ihatana kandi Kagere ni umwe mu b’ingenzi bayo”.
Meddie Kagere akaba yaraje muri Namungo muri Mutarama uyu mwaka aho yari yatijwemo igihe cy’amezi atandatu yari asigaranye mu ikipe ya Singida Fountain Gate.