wex24news

Musanze FC yasinyishije Salim Abdalla wakiniye Villa SC

Musanze fc yasinyishije rutahizamu Salim Abdalla wakiniye amakipe nka SC Villa na URA FC zo muri Uganda.

Musanze FC yasinyishije imyaka ibiri Salim Abdalla ukina afasha ba rutahizamu

Umuyobozi mu ikipe ya Musanze FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yahamije ko uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 2 akinira, nyuma y’igihe yari amaze akorana imyitozo n’iyi kipe yagombaga kuba yarasinyiye mu byumweru bibiri bishize, ariko hakazamo SC Villa yazamukiyemo yari yongeye kumwifuza byari byatumye ahindura ibitekerezo by’aho azasinya.

Salim Abdalla bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda binyuze kuri Papa witabye Imana akagira nyina w’umwarabukazi yatangiriye gukina ruhago Kisoro muri Uganda ari naho asanzwe aba mu 2010 ari mu ishuri rya ruhago ryitwa Kisoro Young Simba Football Academy, nyuma y’imyaka ine 2014 ajya mu ishuri rya ruhago ry’ikipe ya SC Villa ari nayo yatangiriyemo gukinira amakipe makuru.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *