wex24news

Nick minaj arashinja n’umuvandimwe we kuba ntacyo amufasha

Umuraperikazi Nick Minaj n’umuvandimwe we muto wita Ming Li umushinja kuba ntacyo amufasha mu buzima bwa buri munsi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro ‘We In Miami Podcast’ akabazwa ku mubano we na mukuru we Nick Minaj yaraherutse kuvuga ko ntacyo amumariye.

Ming Li yagize ati”ntacyo Nick Minaj amfata nk’umuvandimwe we, kuva kera hose yanze ko tugirana umubano na Papa wacu atarapfa, ibaze ko mwaka ubufasha bw’amafaranga akabuyima kandi atayabuze murabizi ko ari umukire”/

Akomeza agira ati”ubu ntabwo mfite inzu yo kubamo kuko Papa akiriho niwe wayishyuraga aho twabaga ariko kuva yapfa njyewe ntabwo narifite ubushobozo bwo gukomeza kwishyura inzu, nasabye Nick Minaj yamfasha kwishyura inzu arabyanga birambabaza iyo aje mu itangazamakuru akavuga ko amfasha kandi ntacyo amarira”.

Mu burakari bwinshi Nick Minaj yakoze ikiganiro ku buryo bwa ‘live’ kuri instagram agaruka kubyo murumuna we yatagaje yagize ati”njyewe fite ibibazo byinshi byo kwitaho kuburyo kwitaho kuburyo hari igihe binanira kwita ku bibazo by’abandi”.

Akomeza agira at”sinanze kumuha amafaranga amufasha nkuko abivuga, arabeshya njyewe nakoze ibishoboka ngo mufashe gusa agakomeza anyaka ibirenze ibyo namukoreye, buri gihe amvugisha ashaka ubufasha”.

Uyu muraperikazi yasije asaba murumuna we ko yahagarika kunjya mu itangazamakuru amusebya, Nick Minaj na Ming Li ni abavandimwe bavukana kuri Papa wabo gusa ntago bahuje nyina, binavugwa ko kuba aba bombi batumvikana aruko badahuje ababyeyi bombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *