wex24news

Pasiteri Rutayisire yemeye ko yakoresheje imvugo itaboneye ku ifungwa ry’insengero

Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yemeye ko ubwo yavugaga ku kibazo cy’insengero zimaze iminsi zifunzwe yakoresheje amagambo ataboneye, ibintu ashimangira ko yatewe n’amarangamutima.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rumaze iminsi rukora ubugenzuzi rufatanyije n’inzego z’ibanze, bugamije kureba insengero zujuje ibisabwa n’izitabyujuje.

Ubwo bugenzuzi bwasize insengero hafi 8000 hirya no hino mu gihugu zifunze imiryango by’igihe gito kuko zitujuje ibisabwa.

Ubwo Dr Rutayisire yaganiraga n’imwe mu miyoboro itandukanye ya YouTube mu Rwanda yakoresheje amagambo akomeye avuga ko gufunga insengero byakoranywe ubukana budasanzwe.

Bimwe mu byo yavuze yagize ati “Hariya rwose tujye twemera ko hari igihe abantu bakora ibintu bishobora gutuma abantu bagira umunabi ku buyobozi kubera ibintu by’igitugu, iyo ufunze urusengero hari umuntu uba uhemukiye, ushobora kuba utizera Imana ariko uriya muntu wizera Imana nawe akeneye y’uko umutwara neza kuko ntabwo bose bafata ibyemezo.”

Yakomeje avuga ko we adashyigikiye uburyo ifungwa ry’isengero ryakozwe kuko kuba abayobozi bamwe b’izo nsengero bararangaye ntibakore ibyo basabwaga na RGB bitavuze ko abantu bose babirenganiramo, ndetse ahamya ko batarebye ku nyungu za benshi atanga urugero rw’uko niba mu karere bafunze insengero zigera 180 zibarizwamo abantu basaga ibihumbi 90,000 nta nyungu zirimo.

Ati “Umuntu umwe warangaye ntabwo agomba guhemukira abandi 1000, kubabaza abantu 90,000 urimo kurinda iki?, inyungu ufite muri iki kintu gituma ushobora kubabaza abaturage bangana gutyo zitwa ngwiki?”

“Itegeko rishyirwaho n’abantu, hari ibintu dukora kubera ko dufite imbaraga za Leta n’imbaraga z’amategeko ariko kuba ufite imbaraga z’amategeko ntibiguhesha uburenganzira bwo guhutaza, buriya Perezida wacu azi kureberera abaturage ejo bundi kiriya azakibonera umuti.”

Nyuma y’iminsi mike Dr Rutayisire avugiye aya magambo mu ruhame, tariki 6 Kanama yaje kugaragara ku kinyamakuru cya MAX TV yemera amakosa atatu yakoze ndetse ahamya ko yabivuze ku bw’amarangamutima.

Ati “Ubundi iyo ukora imbwirwaruhame wirinda kuvuga ibintu by’amarangamutima kuko iyo ajemo uba warebye uruhande rumwe kuko nka hariya navuze ndeba uruhande rw’abapasiteri n’abakirisito, ikosa rya kabiri ryabaye, nshingiye kuri Bibiliya ndisobanura ivuga ko igihe mugenzi wawe agukoshereje ukwiye kubanza ukamwegera.”

“Nagakwiye kuba narahamagaye umuyobozi wa RGB nkabanza nkamubaza amakuru nti mwakoze ibiki? Ikosa rya gatatu ni amagambo nakoresheje, bikunze kumbaho njyewe iyo narakaye nkoresha amagambo akakaye, hariya nakoresheje amagambo aremereye pe asatura niko nabyita.”

Yasobanuye kandi ko amwe mu magambo yavuze nko kujya kwica umubu ugafata inyundo, kujya kwica isazi ukayirasisha imbunda n’andi atandukanye ari yo yatumye bamwe bavuga ko yahanganye n’ubuyobozi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *