wex24news

Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen Maj Gen Nyakarundi

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro.

Mu biganiro byabo, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye Perezida Touadéra kubera ubushake afite bwo kubaka igisirikare cy’umwuga, kizakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Uyu muyobozi mu Ngabo z’u Rwanda kandi yanitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo no gukurikira umuhango wo kwinjiza mu ngabo za Centrafrique icyiciro cya kabiri cy’abasirikare 634 batojwe n’Ingabo z’u Rwanda.

Yaboneyeho gusaba abasirikare ba RDF bari muri Centrafrique kurushaho kongera umubare w’Ingabo za Centrafrique batoza, kugira ngo umubano uri hagati y’ibihugu byombi urusheho gutanga umusaruro wifuzwa.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yanasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique ku bufatanye bw’ibihugu byombi, anahura n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Maj Gen Zepherin Mamadou washimiye ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano.

Maj Gen Zepherin Mamadou ati “Bavandimwe bo mu Rwanda, dukorana mu bintu byinshi. Si ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa musanzwe muzi, bakorana umuhate ntagereranywa, bakwiye gushimwa. Aha hari ingabo nyinshi ariko buri wese tumushimira ku bikorwa bye kuko bose ntibatanga umusaruro ungana. Ubu twatangiye kwiga uko twatera ikirenge mu cy’abavandimwe bacu bo mu ngabo z’u Rwanda bo mu butumwa bwa MINUSCA kimwe n’abaje mu rwego rw’amasezerano y’imikoranire.”

Maj Gen Nyakarundi yavuze ko ubufatanye hagati y’impande zombi buzakomeza, ashimangira ko biteguye gukomeza gukorana n’ingabo za Centrafrique mu gutoza abasirikare kugeza no ku cyiciro cy’abasirikare bakuru.

Yasabye abasoje amasomo ya gisirikare ko ari bwo urugendo rugitangira kandi “ntimwambaye umwambaro wa gisirikare gusa ahubwo mubumbatiye icyizere cy’igihugu.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *