wex24news

Perezida wa Venezuela  yavuze ko urubuga rwa WhatsApp rutagomba kubarizwa mu gihugu cye

Nicolas Maduro, Perezida wa Venezuela yatangaje ko yamaze gusiba urubuga rwa Whatsapp muri telefone ye, asaba abaturage ko nabo barusiba mu ma telefone yabo kubera ko ruri gukoreshwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye mu guharabika igihugu cye ndetse no kugica intege.

Venezuela's President Nicolas Maduro speaks during in a meeting with the Bolivarian armed forces at Miraflores Palace in C...

Bibaye nyuma y’iminsi mike atsinze amatora, ibihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikanga kwemera intsinzi ye, bivuga ko amatora yabayemo uburiganya.

Kuri uyu wa Kabiri, Maduro yavuze ko WhatsApp iri gukoreshwa n’abatifuriza ineza icyo gihugu.

Ati “Uru rubuga ruri gukoreshwa mu guca intege igihugu cyacu. Abakoresha WhatsApp bose bagomba kwimukira kuri WeChat na Telegram kuko ntabwo tuzemerera ko WhatsApp iba mu maboko y’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bo muri Colombia bayikoresha baharabika igihugu cyacu. Ubwo bukoloni bw’ikoranabuhanga ntituzabwemerera.”

Maduro, who deleted WhatsApp on his phone during the live broadcast, recommended two applications.

Maduro yavuze ko uru rubuga ruri gukoreshwa n’abagambanyi b’ibigwari bo mu bihugu nka Colombia, Peru na Chile badashaka kwigaragaza ahubwo bagamije kugumura abaturage.

Si WhatsApp gusa ahubwo Maduro yavuze ko n’urubuga rwa Instagram na Tiktok nabyo biri gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango.

Ibi bije nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agaharira Edmond Gonzalez bari bahanganye, ufatwa nk’inshuti z’abanyaburayi na Amerika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *