wex24news

Rutanga Eric yerekeje muri Gorilla FC

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric uheruka gutandukana na Police FC, yasinye amasezerano y’umwaka muri Gorilla FC.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, ni bwo Gorilla FC yabyemeje ibinyujije ku mbunga Nkoranyambaga zayo.

Mu 2011 ni bwo Rutanga yatangiye kumenyekana mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoranyijwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011.

Rutanga yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Image

Nyuma y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports yayivuyemo ajya muri Police FC mu 2020. Muri iyi kipe yari amazemo imyaka ine aho yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Gorilla izatangira shampiyona ya 2024/25 tariki 15 Kanama 2024 yakira Vision FC yazamutse mu cyikiro cya mbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *