wex24news

TitoM & Yuppe bategerejwe i Kigali

Abahanzi bakomoka muri Afurika y’Epfo Thato Mathobela, wamenyekanye nka TitoM na mugenzi we Bongani Sibanyoni, uzwi nka Yuppe, bategerejwe mu gitaramo mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Kanama 2024.

Aba basore bamenyekanye mu ndirimbo bise “Tshwala Bam” yabiciye ku isi yose, ndetse iyi ndirimbo baje kuyisubiranamo na Burna Boy.

Kuri ubu aba biteganyijwe ko bazaririmba mu gitaramo cyiswe “Rwanda Auto Fest” izabamo kumurika imodoka na moto. Ibi birori bizaririmbamo aba bahanzi bizabera muri Parking ya CHIC bizakurikirwa n’igitaramo kizabera muri Kigali Universe aho kwinjira bizaba ari 10 000 Frw ku baguze amatike mbere ndetse na 15 000 Frw ku bazayagurira ku muryango.

Mwerekande Fred Cesar ukuriye The 16 Art iri gutegura iki gitaramo, yabwiye IGIHE ko batekereje kugitegura mu rwego rwo gushimisha abantu bakunda ibirori birimo imodoka, yagize “Ni ibirori byo kumurika imodoka, twabiteguye dushaka gushimisha abazikunda. Twahisemo gutumira TitoM na Yuppe kuko ari abahanzi bagezweho.’’

Uretse aba bahanzi, abazitabira bazacurangirwa na Dj Toxxyk, DJ Pyfo, Kevin Klein,Tyga, Kalex na DJ Joe The Drummer.

Aba basore bagize uruhare mu ikorwa ry’izindi ndirimbo zirimo masango, Imnandi Lento, Thesha, Umona na Cina.

Yuppe & TitoM bamaze igihe mu bitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye. Ibiheruka babikoreye mu bihugu birimo Ghana, Namibia na Nigeria. Bazagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *