wex24news

U Burusiya bwitandukanyije n’abaturage bo muri Nigeria bitwaje amabendera yabwo

U Burusiya bwitandukanyije n’abaturage bo muri Nigeria bakomeje imyigaragambyo bitwaje amabendera yabwo, nyuma y’uko leta ya Nigeria itangaje ko hari impungenge z’uko u Burusiya bufite ruhare mu myigaragambyo ikomeje muri iki Gihugu.

U Burusiya bwavuze ku baturage bo muri Afurika bagiye mu myigaragambyo bitwaje ibendera ryabwo

Ibi bije nyuma y’uko abigaragambya bagaragaye bafite amabendera y’u Burusiya mu bice bitandukanye by’iki Gihugu cya Nigeria, ibintu ubayobozi bwa Nigeria bwavuze ko ari igikorwa cyo kugambanira Igihugu ndetse bifite ingaruka ku busugire bw’Igihugu.

Ibiro bya Ambasade y’u Burusiya muri Nigera, byashyize hanze itangazo byitandukanya n’ibivugwa ko iki Gihugu kiri kugira uruhare muri iyi myigaragambyo.

Protest: Display of Russia flag by Nigerians sparks controversy as FG labels action “treasonable”  

Imyigaragambyo yo kwamagana ibibazo by’ubukungu irakomeje mu bice  byinshi byo muri Nigera nubwo Perezida Bola Tinubu yasabye ko ihagarara.

Ni mu gihe kandi inzego z’umutekano zo muri Nigeria zikomeje gushinjwa gukoresha ingufu z’umurengera mu guhosha iyi myigaragambyo.

Kugeza ubu habarwa abantu 13 bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize igamije kurwanya ibibazo by’imibereho ikomeje guhenda, ruswa ndetse n’imiyoborere mibi bashinja ubutegetsi butuma iterambere ry’iki Gihugu giherereye muri Afurika y’iburengerazuba ridindira.

Ku Cyumweru, Perezida Tinubu yihanangirije abigaragambyaga kudakomeza kwemerera abanzi b’Igihugu ngo babakoreshe ibinyuranjije n’Itegeko Nshinga” rya Nigeria ari na yo iyoboye Umuryango w’akarere ka Afurika y’Iburengerazuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *