wex24news

Umuryango wa Ayra Star ukomeje guhangayikishwa n’uburwayi bwe

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane nka Ayra Starr akomeje kuremba, ibintu bihangayikishije umuryango we.

Byagaragarijwe mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, agaragaza Ayra Star aryamye asa nk’ufite intege nke mu buriri, iruhande rwa murumuna we iburyo bwe na nyina ibumoso.

Muri ayo mashusho Ayra yakororaga ubona murumuna we amubaza niba yaba akeneye amazi yo kunywa, gusa Ayra Star akamubwira ko atari ngombwa, ahubwo akavuga ko umubiri we urimo kumuhemukira.

Ati: “Oya ntabwo amazi ari yo akenewe, gusa umubiri wanjye urimo kumpemukira cyane kuko nishimira kuba ndi kumwe n’abakunzi banjye, kubera ko ni byo binzanira umunezero mwinshi, kandi ibiganiro tugirana bituma mpuga sinitekerezeho.”

Ayra Star aherutse gushyira ahagaragara umuzingo we yise The time I turned 21 (TYIT21) yahurijemo Asake na Saye Beat basanzwe bazwiho ihangana muri Nigeria.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *