wex24news

 Urukiko rwagize abere Abenyerondo bakekwagaho kwica umuntu

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwagize abere uwarushinzwe umutekano witwa Usanase Theodatte n’Abanyerondo bakekwaho gukubita umuntu agapfa.

Abari abanyerondo batatu nibo baburanye bafunzwe naho uwari ushinzwe umutekano witwa Usanase Theodatte we yaburanye adafunzwe kuko urukiko rwamurekuye by’agateganyo aho aba bakekwaho gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ubushinjacyaha bwabasabiraga gufungwa igihano cy’umwaka umwe. Ni mu gihe bo basabaga kugirwa abere.

Urukiko rwariherereye rusanga abaregwa ibyo bavuga bakanasaba,  bifite ishingiro maze bagirwa abere.

Abanyerondo baregwaga gukubita nyakwigendera, ni uwitwa Olivier, Maniraguha na Nsanzabandi, banemeraga ko bagiye aho nyakwigendera yari ari, aho bari babitegetswe n’ushinzwe umutekano .

Abaregwaga bose kimwe n’umunyamategeko wabo Me Niyomusabye Aime Emmanuel baburanaga bavuga ko nta cyaha bakoze ahubwo bakaburana bashyira icyaha ku mugore wa nyakwigendera ko yishe umugabo we afatanyije na basaza be.

Ni mu gihe ubushinjacyaha bwo bwabaregaga ko bakubise nyakwigendera, bakamunegekaza akaza no gupfa dore ko umugore wa nyakwigendera ari nawe wagiye kubarega.

Mu kwezi Kwa Nzeri mu mwaka wa 2021 nibwo nyakwigendera yapfuye, icyo gihe abo banyerondo bavugaga ko nyakwigendera yishwe n’umugore we, afatanyije na basaza be, aho byakekwaga ko bamukubise bafatanyije.

Umugore wa nyakwigendera François we yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB ko umugabo we ko yishwe n’uwari ushinzwe umutekano afatanyije n’abanyerondo, ihita inabata muri yombi.

Abanyerondo bari bamaze igihe cy’imyaka itatu bafunzwe nyuma yo kugirwa abere bahise bafungurwa aho bari bafungiye mu igororero rya Nyanza ahazwi nka gereza ya Mpanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *