wex24news

Urusengero rwa Incledible Happenings Church rwatwitswe

Muri Afurika y’Epfo, urusengero rwitwa Incledible Happenings Church rwa Pasiteri Paseka Motsoeneng uzwi nka Mboro rwatwitswe, ni nyuma y’uko ateye amashuri y’incuke yitwaje umuhoro agakurayo abuzukuru be ku ngufu.

Ku wa Kabiri nibwo uru rusengero rwatwitswe n’abana b’abanyeshuri bari buzuye uburakari budasanzwe.

Ni nyuma y’uko ku wa Mbere hazengurutse amashusho yerekana Pasiteri Mboro azunguza umuhoro arimo aterana amagambo n’abarimu ahitwa Katlehong muri Johannseburg.

Abategetsi b’Intara bavuga ko abo buzukuru ba Mboro bafashwe amashusho bari gukurwa mu ishuri, hasanzwe hari intonganya ku bagomba kubarera nyuma y’urupfu rwa nyina.

Polisi ivuga ko ayo mashusho yerekana ibikorwa by’iterabwoba n’itoteza hamwe n’abagabo bahohotera abanyeshuri n’abarimu.

Andi mashusho yerekana urusengero rw’uwo muhanuzi rwubakishijwe ihema rurimo rucumba umwotsi mwinshi.

Ikinyamakuru News24 cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko abanyeshuri bambaye impuzankano z’ishuri bagaragara biruka bava muri urwo rusengero.

Abategetsi mu Karere ka Ekurhuleni, ahasanzwe uru rusengero, banditse kuri X bavuga koHadutse uburakari butewe n’uko Mboro atahagaritswe kubera ibyabaye ejo, bituma iryo hema ritwikwa.”

Ubu butumwa buvuga ko Pasiteri Mboro yahise afatwa ejo ku wa Kabiri mu gitondo, araregwa ibirimo kurwana, iterabwoba no konona.

Pasiteri Mboro asanzwe yiyita umuhanuzi akaba afite Abakristu ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika y’Epfo.

Pastor Mboro was armed with a panga when he went to a primary school and forcibly took two children in a paternal-maternal dispute.

Avuga ko akora ibitangaza nko gukiza abantu mu gihe cy’ivugabutumwa kandi ko amaze gukura ifi mu nda y’umugore utwitse.

Minisitiri w’Uburezi muri Afurika y’Epfo, Siviwe Gwarube, yanditse kuri X ko Mbabajwe cyane n’iki gitero ku mashuri yacu, abakozi n’abanyeshuri.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *