wex24news

abantu bagera kuri Batanu bapfiriye mu bitero by’u Burusiya

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza ngo kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Kanama 2024, nibura abasivili batanu bapfiriye mu bitero by’u Burusiya mu turere twinshi twa Ukraine, nk’uko abayobozi babitangaje.

Image

Kuri uyu wa kane, nibura abasivili batanu bapfuye bazize ibitero by’u Burusiya mu turere twinshi twa Ukraine, abayobozi batangaje ko byatewe n’uko ingabo za Kyiv zinjiye mu Burusiya.

Umusore w’imyaka 22 na mushiki we w’imyaka itandatu bahitanywe n’igisasu cy’u Burusiya mu gikari cy’ishuri i Mogritsia, mu karere ka Sumy (mu majyaruguru) nk’uko byatangajwe na Guverineri w’akarere, Volodymyr Artioukh kuri televiziyo y’igihugu.

Nk’uko Guverineri Vadym abitangaza ngo abandi baturage babiri bapfiriye mu mirwano yabereye i Kostyantinivka, hafi y’umujyi wa Chassiv Iar, umwe mu hatangiriye imirwano mu byumweru byinshi mu karere ka Donetsk (mu burasirazuba).

Mu mujyi wa Nikopol uri mu majyepfo, uherereye hafi ya Dnieper, uruzi rukora nk’umuhora w’,imirwano usanzwe uhuza ingabo za Ukraine n’u Burusiya muri ako karere, ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero ku bitaro bitwaje imbunda, zihitana umuntu w’imyaka 50, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere Serguiï Lyssak.

Polisi y’Igihugu yavuze kandi ko bimuye abana 1 010 mu minsi itatu bava mu turere tw’akaga gakomeye ko mu karere ka Donetsk, aho abandi bana 3 723 baturutse mu turere 28 bagitegereje kwimurwa bajyanwe kure y’ agace k’urugamba.

Mu gihe cy’amezi atari make, ingabo z’u Burusiya zakomeje gutera intambwe ijya mbere gahoro gahoro mu karere ka Donetsk, aho nk’uko indorerezi zibivuga, zishobora gufata imijyi ikomeye niba iyi nzira ikomeje.

Ku wa kabiri, ingabo za Ukraine zatangiye kwinjira mu mirwano mu karere k’umupaka w’u Burusiya gahana imbibi n’aka Kursk, aho imirwano yakomereje ku wa kane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *