wex24news

Bobi Wine yashimiye umugore we nyuma yo kubona impamyabumenyi

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki Robert Kyaguranyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine yashimiye abarimo umugore we ku bufasha bamuhaye ubwo yabonaga impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu by’amategeko nyuma y’imyaka igera ku munani yari amaze yiga.

Image

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Bobi Wine yavuze ko atabona uko ashimira buri wese yaba inshuti cyangwa umuryango kuko atari kwifasha wenyine muri urwo rugendo rurerure.

Agaruka ku mugore we yavuze ko yamuteraga imbaraga ntamwemerere guhagarika amasomo n’ubwo yabyifuje kenshi.

Yagize ati: “Mukundwa Barbie, nzi neza ko ntari kurangiza aya masomo iyo uba udahari, ugahora umpangayikiye, wakomeje kuntera imbaraga kenshi. Inshuro nyinshi numvaga nshaka kubihagarika ariko ukambwira ko utanyemerera na rimwe guhagarika ntageze ku ntego. Warakoze guhora untera inkunga ukampa n’amafunguro, nzi neza ko hamwe n’inkunga yawe nta kintu kigoye kibaho, warakoze rukundo. “

Yungamo ati: “Ntabwo nashoboraga kubikora neza nta bufasha n’inkunga biturutse ku nshuti n’umuryango wanjye, kandi nta gihe cyiza cyo kubashimira kiruta ubu.”

Bobi Wine yanashimiye abanyeshuri biganye nabo babanye bya hafi na hafi, kuko bakomeje kumushishikariza buri cyose cyatuma adasubira inyuma mu gutanga umusaruro mwiza, ndetse naho byasabaga ko bamubwiza ukuri kumubabaza barabikoraga bagamije ko yagera ku ntsinzi.

Bobi Wine yari asanganywe impamyabumenyi mu by’umuziki akaba kuri ubu yanabonye impamyabumenyi mu bijyanye n’amategeko yakuye muri Kaminuza ya East Africa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *