wex24news

Nelly yafunzwe azira ibiyobyabwenge

Umuraperi Cornell Iral Haynes II wamamaye nka Nelly yafunzwe azira gufatanwa ibiyobyabwenge.

Image

Uyu muhanzi yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024. Yafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa “Ecstasy Pills” no kuba yari atwaye imodoka idafite ubwishingizi.

Nelly yafungiwe muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko nyuma aza gufungurwa hashize akanya gato.

Uyu muhanzi ntabwo yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru. Byaherukaga umwaka ushize ubwo byavugwaga ko we na Ashanti bitegura kwibaruka nyuma y’amezi make bari bamaze bagaragaje ko bamaze kongera gusubirana nyuma y’imyaka icumi batandukanye.

Icyo gihe, ikinyamakuru US Weekly cyatangaje ko cyakuye amakuru mu nshuti za hafi z’uyu mugore w’imyaka 43 n’umukunzi we wa 49, agaragaza ko bagiye kwibaruka umwana gusa n’uyu munsi ntabwo baramubyara.

Uyu azaba ari umwana wa mbere wa Ashanti mu gihe Nelly we asanzwe afite umwana w’umukobwa n’umuhungu yabyaranye na Channetta Valentine bahoze bakundana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *