wex24news

Umugaba Mukuru wungirije w’igisirikare cy’Ubushinwa ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Bushinwa, Lt Gen Huang Xucong n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, baganiriye n’Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, ku gukomeza guteza imbere umubano mu bya gisirikare ku mpande zombi.

Iri tsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bushinwa riyobowe na Lt Gen Huang Xucong, riri mu ruzinduko mu Rwanda rw’iminsi ine, kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, banagirana ibiganiro.

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko mu biganiro byabuhuje n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bushinwa, byagarutse ku byafasha gukomeza gutsimbataza umubano n’imikoranire hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi.

Iri tsinda ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Bushinwa kandi, kuri uyu wa Kane, ryanasuye Ikigo cy’amahugurwa cya gisirikare cya Gabiro, aho bagaragarijwe imwe mu myitozo n’amasomo bitangirwa muri iki kigo.

Iri tsinda riza no gusura ishuri rikuru rya gisirikare cya Gako kuri uyu wa Gatanu, ku wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024, ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, aho ryunamiye rikanaha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *