wex24news

Donald Trump yagereranyijwe n’akaga gakomeye ku mutekano wa Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko Donald Trump uzahagararira Ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora y’umukuru w’igihugu, ateye ikibazo gikomeye aho yamwise “akaga gakomeye cyane ku mutekano wa Amerika”.

Ibi Biden yabitangaje ubwo yagaragaraga bwa mbere kuri televiziyo nyuma yo guhagarika urugendo rwo kongera guhatanira kuyobora Amerika. Hari mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa CBS News cyabereye muri White House.

Ati “Mwite ku magambo yanjye, naramuka atsinze aya matora muzareba ibizaba. Ni akaga gakomeye cyane ku mutekano wa Amerika. Dore tugeze mu bihe bikomeye mu mateka y’Isi, kandi demokarasi ni cyo kintu cy’ingenzi ubu.”

Muri iki kiganiro kandi Biden yongeye gukomoza kuri zimwe mu mpamvu zatumye ahagarika ibikorwa byo guhatanira kongera kuba perezida, aho yavuze ko n’ubwo yagaragaje intege nke mu kiganiro mpaka yagiranye na Donald Trump, ariko nta bindi bibazo by’ubuzima afite.

Yagaragaje ko abanyapolitiki mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, bagaragaje impungenge zikomeye, bavuga ko ashobora kwangiza amahirwe yabo bityo afata icyemezo cyo ‘gukora ibikwiye’.

Joe Biden, yavuze ko kuba Kamala Harris, ari we wamusimbuye, ari ibyo kwishimirwa.

Ati “Nzakora icyo ari cyo cyose Kamala yaba atekereza ko nshobora gukora kugira ngo mufashe kugera ku nstinzi.”

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika, ateganyijwe Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *