wex24news

Hezbollah yongeye kurasa muri Israel

Umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ufite ibirindiro muri Liban kuri uyu wa 11 Kanama 2024 wongeye kurasa ibisasu bigera kuri 30 mu majyaruguru ya Israel.

Hezbollah igabye iki gitero nyuma y’aho ingabo za Israel na zo zirashe mu mujyi wa Ma’aroub uri mu majyepfo ya Liban, zigakomeretsa abantu 12 barimo abana batandatu.

Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, wasobanuye ko igitero cyawo cyari kigamije guhorera Abanya-Palestine batuye mu ntara ya Gaza no gusubiza ibitero bya Israel ku butaka bwa Liban.

Igisirikare cya Israel, IDF, cyasobanuye ko ibisasu hafi 30 bya ‘roketi’ ari byo byarashwe na Hezbollah gusa ngo ntacyo byangije kuko byaguye ahantu hadatuwe.

Umuvugizi wa IDF, Daniel Hagari, yatangaje ko “abanzi” barimo Iran na Hezbollah bashobora kuba bateganya kugaba ibitero ku butaka bwa Israel, nyuma y’urupfu rwa Ismail Hanniyeh wayoboraga umutwe wa Hamas.

Hagari yagize ati “IDF n’inzego z’umutekano turi gukurikiranira hafi abanzi bacu n’ibibera mu Burasirazuba bwo Hagati, tukaba twibanda cyane kuri Iran na Hezbollah, tunasesengura bihoraho ikibazo. Abasirikare ba IDF bariteguye cyane.”

Amakimbirane ya Hezbollah na Israel ashingira ku bitero ingabo z’iki gihugu zigaba kuri Hamas, umutwe witwaje intwaro Hezbollah ifata nk’inshuti ikomeye. Kuva mu Ukwakira 2023, impande zombi zirasanaho, bigatuza, nyuma bigasubira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *