wex24news

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka 5

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere mu birori bidasanzwe.

Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro. Witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye ni bo bitezwe muri uyu muhango.

Perezida Kagame yarahijwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin. Umukuru w’Igihugu yari agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame.

Paul Kagame yagize ati “Njyewe Kagame Paul ; ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

Amaze kurahira yahawe ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarashe imizinga 21 mu guha icyubahiro Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Paul Kagame yagenzuye ingabo ahereye ku bakoze akarasisi bari bagizwe n’amasibo 12 barimo abo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’Igihugu (RNP).

Mu ijambo rye, yijeje Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza kandi ko bizageraho abaturage n’abayobozi bafatanyije. Ati “ Iyi manda nshya ni intangiriro yo gukora ibirenze ibyo twifuza, tubigereho. Kuki se tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota, birashoboka, bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora.

“Icy’ingenzi muri byose turi hamwe. Ndagira ngo mbashimire cyane kongera kumpa icyizere ariko kandi munakinshyigikiramo. Mwampaye amahirwe y’icyo cyizere, yo kubakorera no gukorana namwe, ibyo twifuza byose tuzabigeraho. Rero mu by’ukuri, hari byinshi tugomba gukomeza gukemura, hari byinshi tugomba gukomeza guhuriraho, icyizere mumfitiye ni cyo mbafitiye.”

Perezida Kagame yatsinze amatora yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024 ku majwi 99,18%, bivuze ko yatowe n’Abanyarwanda 8 822 794. Dr. Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ni we waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 0,50%, mu gihe Mpayimana Philippe yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi 0,32%.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *