wex24news

Perezida Kagame yibukije Leta ya RDC ko idafite uburenganzira bwo kwambura Abanye-Congo ubwenegihugu

tugakora neza kugira ngo tugere ku mahoro arambye. Ntabwo bikwiye kubonwa nk’impuhwe kuba buri wese yakora ibikenewe kugira ngo buri wese abone amahoro, abone uburenganzira bwe. Ni inshingano.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo buri wese adatanze umusanzu kugira ngo amahoro aboneke, abagirwaho ingaruka no kubura kwayo bahaguruka, bakirwanirira nk’uko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi babigenje, nyuma y’imyaka myinshi abo mu miryango yabo bari mu buhungiro, abandi batotezwa.

Ati “Iyo bitabaye, abantu bahaguruka, bakabirwanirira. Bikwiye kumvwa nk’ibiri ngombwa kuko ni ikibazo cy’uburenganzira bw’abantu kandi ntabwo haboneka amahoro ya nyayo mu gihe ubwo burenganzira butubahirizwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ushaka kwambura abaturage uburenganzira ku bwenegihugu, bakwiye kumenya ko bizabagiraho ingaruka. Ati “Ntabwo wabyuka umunsi umwe ngo uhitemo uwo ushaka kwambura uburenganzira bw’ubwenegihugu ngo utekereze ko uzabyikuramo.”

Intumwa za guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC ziherutse guhurira i Luanda muri Angola tariki ya 30 Nyakanga 2024, bigizwemo uruhare na Perezida Lourenço. Zemeranyije ko kugira ngo ikibazo cyo muri RDC gikemuke, ari ngombwa ko hakomeza ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *