Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wari usanzwe ukekwaho gukora ibikorwa by’ubujura n’ubwambuzi yasanzwe ku muhanda yapfuye bikekwa ko yishwe.
Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’umuturage wagendaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, mu Mudugudu wa Rubumba Akagari ka Nyange Umurenge wa Bugarama akarere ka Rusizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama Nsengiyumva Vincent de Paul, yahamije aya makuru, ko uwo musore bikekwako yishwe , umurambo we ugasangwa ku muhanda wa kaburimbo hakurya y’ahatuye ingo .
Ati”Nibyo uwo bikekwa ko yishwe ni Umusore nta ndangamuntu afite yarasanzwe atuye mu kagari ka Pera ugereranyije ari mu kigero cy’imyaka 30,Twabimenye mu gitondo saa moya nibwo umuturage wagendaga yabonye umurambo hafi y’umuhanda wakaburimbo n’ubwo hadatuwe hari umutekano abimenyesha Mudugudu”.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa , yakomeje avuga ko nubwo uyu musore yishwe yari asanzwe azwiho ibikorwa by’ubujura,asaba abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano no gusangira amakuru.
Ati” Nubwo tutabihuza n’urupfu rwe yari asanzwe azwiho gukora ubujura no gukomeretsa abo yambuye mu bihe bitandukanye yagiye ajyanwa muri Transit Center akagororwa.Turasaba ubufatanye n’abaturage mu gukaza umutekano tugasangira amakuru ku gihe”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha RIB, ruracyakora iperereza ntabwo harafatwa umwanzuro wo kugjyana,umurambo wa Nyakwigendera mu bitaro cyangwa kuwushyingura.