wex24news

Yolo The Queen yashyize umucyo ku makuru avuga ko umwana yibarutse

Yolo The Queen uri mu bari n’abategarugori bafite imiterere ikurura benshi ku mbuga, yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi avuga ko yabyaranye na Harmonize.

Nyuma y’igihe Harmonize ari mu bashyira inyunganizi igaragaza ko afitiye amarangamutima Yolo The Queen, muri Gicurasi 2023 uyu muhanzi yaje gushyira yemera icyaha.

Ndetse bitunguranye we na Yolo The Queen bagirana ikiganiro cyanyuraga kuri instagram uyu mugabo atera imitoma mu buryo bwihariye iki kizungerezi gishutura benshi.

Harmonize kandi yumvikanye abwira Yolo ko amukunda ndetse ari na we nganzo ya Kashe Remix uyu muhanzi yakoranye na Element kugeza n’ubu itarasohoka.

Bidatinze Harmonize muri Kanama 2023 yaguriye Yolo imodoka n’impano yaherekejwe n’amagambo y’urukundo.

Hashize iminsi  havugwa amakuru y’uko Yolo The Queen yibarutse, benshi bahise babihuza n’igihe yari mu rukundo na Harmonize, bavuga ko bishoboka ko ari we babyaranye.

Gusa ubwo yaganiraga mu buryo bwanditse n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n’abasaga ibihumbi 400, Yolo The Queen wemeje ko yibarutse umuhungu gusa yavuze ko atabyaranye na Harmonize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *